Ku wa gatandatu, tariki 08 Nyakanga, Musenyeli Selestini HAKIZIMANA Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yashinze Paruwasi nshya ya Nyarunyinya. Ibyo birori byabereye i Nyarunyinya bibimburirwa n’igitambo cya Misa cyatangiye saa yine kiyobowe n’Umushumba wa Diyosezi akikijwe n’Abasaseridoti benshi n’Abakristu ba Paruwasi nshya ya Nyarunyinya na Katedarali ya Gikongoro yayibyaye. Muri iyo Misa Umushumba wa Diyosezi yashyize ahagaragara icyemezo cy’ishingwa rya Paruwasi nshya yitiriwe Mutagatifu Yohani Intumwa. Padiri mukuru wayo wa mbere amugira Padiri Kalisa Callixte uzaba wungirijwe na Padiri NKAMIYE Athanase.
Mu nyigisho ye Umushumba wa Diyosezi yagarutse ku kamaro k’Ingoro y’Imana mu bantu ko ari ikimenyetso cy’Imana ishaka guturana n’abantu ngo babe abana bayo nayo ibe Imana yabo. Maze abantu bahinduke ingoro nzima z’Imana, bitume bayikunda, bayubaha nabo bakundane kandi bubahane. Yasabye Abakristu ba Nyarunyinya kutaba babandi bahemutse mu nda ngo bazabe ba bucura ati n’ubwo Paruwasi yanyu ishinzwe nyuma y’izindi ntizabe iya nyuma mu zindi. Ubundi butumwa bwose bwatanzwe bwagarutse kugusaba Abakristu ba Nyarunyinya n’Abapadiri babo ngo bunge ubumwe bafatanye maze Paruwasi bahawe bayiteze imbere. Abakristu nabo barabyishimiye kandi biyemeza kongera ishyaka ngo Paruwasi yabo bayubake itere imbere.
Paruwasi ya Nyarunyinya ije ari iya 14 muri Diyosezi ya Gikongoro ikaba yaromowe kuri Paruwasi Katedarali ya Gikongoro hiyongereyeho Santarali imwe ya Paruwasi Cyanika. Yatangiranye Abakristu barenga ibihumbi cumi na bibiri bigabanyije mu masantarali atatu agabanyijemo imiryango remezo 83.