Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, yashinzwe mu mwaka wa 1995, ariko kubera Jenoside n’ingaruka zayo ntabwo yabashije guhita ikora imirimo yayo. Kuva muri Mata 2003, nibwo yatangiye gukora ku mugaragaro. Inshingano zayo ni izi :

  • Kumenyekanisha inyigisho za Kiliziya ku bijyanye n’imibanire mu bantu
  • Gutanga umuganda mu bijyanye no kwimakaza agaciro ka muntu
  • Kurengera uburenganzira bwa muntu
  • Gushishikariza abakristu kurangiza inshingano zabo nk’abenegihugu
  • Kwamagana nta kubogama ahari akarengane n’ikinyoma

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi imaze kwiyubaka mu nzego zayo zose kugera mu muryango remezo, yaharaniye ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Yashinze cyane cyane amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge ahuza abarokotse jenoside n’abireze bakemera icyaha. Ayo mashyirahamwe na n’ubu aracyafite akamaro kanini. Komisiyo kandi yagiye yoroza abayagize amatungo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere. Komisiyo kandi yafashije abaturage kurushaho kumva uburenganzira bwabo no kugira uruhare mu bibakorerwa. Yafashije abaturage kumenya amategeko abagenga kugira ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo. Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi kandi yitaye ku kibazo cy’umuryango, ifasha imiryango ibanye nabi kwivugurura, ifasha kandi imiryango ibanye neza gukomereza aho no gufasha ifite ibibazo. Komisiyo kandi yita ku kibazo cy’amakimbirane, urugomo, ihohoterwa cyane cyane irikorerwa mu ngo yigisha abantu kwirinda no gukumira, ivuganira abahohotewe…