Paruwasi ya Busanze ni imwe mu maparuwasi 17 agize Diyosezi Gatolika ya Gikongoro. Kugeza ubu, Paruwasi ya Busanze igizwe n’amasantarali 3 ariyo: Musebeya, Kamana na Nyarusange. Ikaba ikorera mu murenge wa Busanze (ukuyemo umudugudu wa Uwinteko), hakiyongeraho utugari 2 tw’Umurenge wa Munini (Nyarure na Giheta). Ubu imbibi za Paruwasi ya Busanze ziteye zitya: mu majyaruguru, ihana imbibi na Paruwasi ya Muganza na Paruwasi ya Ruheru zo muri Diyosezi ya Gikongoro. Mu burasirazuba, ihana imbibi na Paruwasi Cyahinda yo muri Diyosezi ya Butare. Mu majyepfo, ihana imbibi na Paruwasi ya Kabarore na Jeni zo mu gihugu cy’Uburundi. Naho mu burengerazuba igahana imbibi na Paruwasi Ruheru.
Mu mwaka wa 1943, ubwo Paruwasi ya Kibeho yashingwaga ni bwo abakristu ba Busanze (Musebeya), babatirijwe i Kansi baruhutse urugendo rurerure bakoraga, maze batangira kujya bajya gusengera kuri Paruwasi nshya ya Kibeho.
Muri 1945, Paruwasi ya Cyahinda yaravutse. Abakristu ba Busanze baruhuka urugendo bakoraga bagana i Kibeho, batangira kumvira Misa i Cyahinda. Muri icyo gihe, Santarali ya Musebeya yari imwe muri Santarali zari zigize Paruwasi ya Cyahinda.
Mu mwaka wa 1952, Padiri Wensesilasi KARIBUSHI, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Cyahinda, yubakishije ishuri ry’ibiti ryo gusengeramo i Musebeya. Ariko hashize imyaka mike, iryo shuri ryaje guhirima.
Muri 1958, Padiri Benedigito GAKUBA, na we wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Cyahinda, yubakishije ishuri rya rukarakara ryo gusengeramo i Runyami. Bidatinze,iryo shuri na ryo riza guhirima.
Kuva mu mwaka wa 1958 kugeza muri 1960, abakristu bakoreraga umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana mu mashuri abanza y’i Musebeya.
Muri 1960, i Cyahinda, haje Abapadiri Bera, maze bita cyane kuri Santarali ya Musebeya. Muri bo, twavuga Padiri Jean BERTEAU, witaye cyane ku kwigisha ijambo ry’Imana no gukora ibikorwa byinshi by’iterambere muri iyo Santarali: nko guhanga umuhanda uva mu Kiyovu ukagera kuri Paruwasi, gukora umuyoboro w’amazi uva mu Rugomero ukagera kuri Paruwasi, kubaka inzu y’icumbi ry’abapadiri akoresheje amatafari ahiye, kubaka inzu ya ‘foyer’ na yo akoresheje amatafari ahiye, kubaka i Musebeya ibyumba 4 by’amashuri abanza n’amatafari ahiye, kubaka ishuri i Nkanda, kubaka ishuri ku Rugote, kubaka amateme ya Rugomero n’Uwinyana n’ibindi.
Mu mwaka wa 1964, inama z’imirenge (mu mvugo y’iki gihe ni ukuvuga imiryango-remezo) z’abakristu zaravuguruwe. Ibyo byakozwe na Padiri GISENS ari kumwe na Padiri KLEPI.
Mu mwaka wa 1966, haje Padiri HORSTEN. Uyu ni we wubakishije Kiliziya y’i Musebeya yaje guhinduka inzu mberabyombi ya Paruwasi. Iyo Kiliziya yatashywe ku mugaragaro muri 1967, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro.
Muri 1973, ni bwo Padiri KAGANGARE Tacien yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi Cyahinda. Amaze kubona ishyaka abakristu b’i Musebeya bafitiye Kiliziya, na we ashyigikira icyifuzo cyabo cyo kugira Paruwasi yabo bwite. Igihe cyose umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Yohani Batista GAHAMANYI yasuraga Paruwasi ya Cyahinda, Padiri mukuru yamugezagaho imvune z’urugendo rurerure abakristu ba Musebeya bakoraga bajya i Cyahinda. Muri icyo gihe rero, uwo Padiri KAGANGARE yaguze ikibanza n’abaturiye Paruwasi kugira ngo abone aho yubaka Kiliziya nshya.
Muri 1990, Padiri MUNYAWERA Bosco yabaye Padiri mukuru wa Cyahinda. Nawe akomeza gushyigikira icyifuzo cy’abakristu cy’uko Musebeya yaba Paruwasi. Muri icyo gihe, Padiri Bosco afatanyije na Padiri MUBILIGI Félicien wari Umunyabintu wa Diyosezi ya Butare, batangiye kubakisha Kiliziya nshya ya Santarali ya Musebeya.
Muri Kanama 1990, Padiri KAYUMBA Emmanuel yahawe ubutumwa bwo kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Cyahinda. Kimwe n’abamubanjirije, nawe yakomeje gutakambira abakristu ba Musebeya kwa Musenyeri GAHAMANYI Yohani Batisita kugira ngo Musebeya ibe Paruwasi. Mu Nama nkuru ya Paruwasi yateranye muri icyo gihe, hatowe abagize Komisiyo igizwe na MURASANDONYI Philippe, NSHIMIRYAYO Ange, KADOGI Paul, MUKAGASANA Maria Grace na MIGEZO Martin, yagombaga kujya kubonana na Musenyeri GAHAMANYI kumusaba ko icyo cyifuzo cyo kubona Paruwasi cyashyirwa mu bikorwa bidatinze.
Izo ntumwa zimaze kugeza kuri Musenyeri GAHAMANYI icyifuzo cy’abakristu cyo kubona Paruwasi ya Musebeya, Umwepiskopi yahise ababaza iki kibazo: «Ese nimboherereza umupadiri muzashobora kumwitungira? ». Abagize iyo komisiyo nabo bamusubije ko abakristu ba Musebeya babyiteguye cyane, bati: «Yego tuzabishobora rwose». Ntibyatinze koko, kuko nyuma y’igihe gito Padiri KAYUMBA Emmanuel, abitumwe n’umwepiskopi, yatangarije abakristu ba Musebeya ko ishingwa rya Paruwasi nshya yabo ryegereje.
Mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 1990, Padiri mukuru yashyizeho abantu 2 ari bo MASINZO Fréderic na MIGEZO Martin bo muri Santarari ya Musebeya, abasaba kujya mu bukarani bwa Paruwasi ya Cyahinda kuvangura amafishi yose y’inama z’imirenge zigize Santarari ya Musebeya. Uwo murimo wamaze igihe cy’amezi abiri, nyuma hakurikiraho amahugurwa y’abagabuzi b’ingoboka b’Ukarisitiya, aribo: MASINZO Frederic, MIGEZO Martin MUNYAMBIBI Anastase.
Ku itariki ya 04/11/1991 ni bwo Musebeya yabaye Paruwasi. Padiri Albert MEUTERMANS aba Padiri mukuru wayo wa mbere. Paruwasi ya Musebeya yabyawe na Paruwasi ya Cyahinda ifatanyije na Paruwasi Muganza. Icyo gihe, Paruwasi ya Musebeya yari igizwe n’amasantarali 3, ariyo: Musebeya, Giheta (ni ukuvuga Kamana y’ubu) na Ruheru.
Mu mwaka wa 1996, bitewe n’uko muri Diyosezi ya Gikongoro hari ahantu 2 hitwa «Musebeya»: Musebeya ya Nshili na Musebeya ya Bunyambiriri, Paruwasi ya Musebeya yaje guhindurirwa izina, maze yitwa «Paruwasi ya Busanze», ndetse iragizwa abatagatifu barinzi bashya: «Petero na Pawulo batagatifu».
Mu mwaka wa 2020, Paruwasi ya Busanze yibarutse Paruwasi nshya ya Ruheru, igizwe n’amasantarali 2: Ruheru na Gahotora.