Ku wa gatandatu, tariki 13 Kanama 2016, kuri Paruwasi ya Kibeho hatangiwe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ryahawe Diyakoni NSHIMIYIMANA Fransisko uvuka muri iyo Paruwasi. Igitambo cya Misa cyatangiye saa yine. Cyatuwe na Musenyeri HAKIZIMANA Célestin, Umushumba wa Diyosezi Gikongoro akikijwe n’Abasaseridoti benshi barimo intumwa ya Seminari nkuru ya Nyakibanda n’imbaga y’Abakristu. Muri iyo Misa kandi hatangiwemo Ubudiyakoni bwahawe fratri NKAMIYE Athanase, uvuka muri Paruwasi Mushubi. Hatangiwemo kandi ibice biganisha ku Busaseridoti.
Hari umufaratiri wahawe umurimo w’Ubuhereza ariwe SIBOMANA Patrick wa Paruwasi Cyanika
Hari n’abandi bane bahawe umurimo w’Ubusomyi ari bo :
- INTWARI NSANZUBUHORO Eulade wa Paruwasi Bishyiga
- BARAHIRA Jean d’Amour wa Paruwasi Cyanika
- MPORWIKI Faustin wa Paruwasi Gikongoro
- NKUNDIMANA Sylvain wa Paruwasi Muganza
Padiri mushya NSHIMIYIMANA François akaba yarasomeye Misa y’umuganura Abakristu bo muri Santarali avukamo ya Kibeho ku cyumweru tariki 14 Kanama 2016.
Komeza witorere Intumwa zawe Nyagasani.