INYIGISHO Y’UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA GIKONGORO KU MUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA UMUNYAMIBABARO I KIBEHO 2021

Mu isomo rya mbere twumvise ukuntu Imana yagendagendaga mu busitani mu mafu y’igicamunsi, yarimo kuryoherwa n’ibyo yaremye ndetse ananyurwa n’ubwiza bwabyo, afurahira m’ubusitani no mu mafu y’igicamunsi. Ngo bumve Uhoraho, umugabo n’umugore bihisha mu biti. Ubundi bagombye kuyiyereka, nabo bakishimira kubona no kubana n’Imana yabo ari nayo Muremyi wabo none barayihishe, ntawe uhisha uwo ahishaho, bo rero bayihishe ibareba kuko Imana yacu ireba kure kandi ikabona byose na hose. ”Muntu amaze gusuzugura Imana, Uhoraho Imana aramuhamagara”. Ubundi umuntu yaketse ko kuva muntu amaze gusuzugura Imana, Imana yari kumureka ntikomeze kumugendaho, ariko siko bimeze, agasuzuguro ntikica, ahubwo kagira mubi. Uriya muntu yanyuze ku isezerano ryo kumvira. Iyo umuntu yasuzuguye Imana, iyo umuntu yasuzuguye umukuru we, abona yambaye ubusa, maze akamwihisha. Nyuma y’agasuzuguro ka muntu rero, Imana yaramuhamagaye, iramubaza iti:”Uri hehe? Ntagushidikanya ko Imana yamurebaga aho abunze, ibiganza n’amaboko yabimanuye arimo guhisha ubusa bwe, yibagiwe ko ntawe uhisha uwo ahishaho. Yabaye nka wa mukobwa wambaye imyenda migufiya, akagenda ayikurura ayimanura! Ikanzu se cyangwa ijipo ko bidakweduka arakurura ngo bigende bite? None se arakurura iki ntiyayambaye azi ko ari migufiya? Ati:”Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa ndihisha”. None se Imana yarivugishaga? Cyangwa muntu yumvise urusaku rw’inkweto z’Imana,  umuntu yakeka ko Imana yariho ivugiriza maze umuntu akumva ikivugirizo cyayo! Icyaha rero kica umubano wa muntu n’Imana, kuko Imana ntitera ubwoba, ahubwo ni icyaha cyamuteye ubwoba, cyamweretse ko ntacyo aricyo imbere y’ubutungane bw’Imana, icyaha cyamuhumye amaso kimubuza kubona ko Imana ari umunyampuhwe. Icyaha rero kiduhishurira icyo turi cyo, ariko kikadutera n’isoni, dukeka ko bose bareba ubusa bwacu. Icyaha rero kiduhishurira icyo turicyo,  kikadutera n’isoni, dukeka ko bose bareba ubusa bwacu. Ubusa rero barabuhisha ntibabushyira ku karubanda, kandi iyo turi abere ubusa bwacu ntitububona, ubusa bwacu tubuhishurirwa n’icyaha. Kera abantu bacyambara ubusa ntawaneguraga undi, ntawamenyaga ko atambaye. “Uri hehe?” Ngicyo ikibazo Nyagasani abaza buri wese wicaye hano! Aho aho turi  turahazi? Uhari wese umubiri n’umutima? Cyangwa uhari bubiri gusa umutima wibereye ahandi!Ntakurumira habiri, tuhabe tuhari kuko guhitamo ni ukuzinukwa, kandi hitamo imara ipfa. Icyo tuhakora se turakizi? Tuhabe tutihisha Imana kuko umukino wo kwihishana Imana ntijya iwukina kandi ntishaka ko n’abakristu bawukina.Ubusa butera ubwoba aho gutera ishema. Uwambaye ubusa agomba kwihisha ntagomba kwiyerekana cyangwa kwibonekeza.

Imana rero yahise imenya Nyirabayazana cyangwa se Kabitera, ubwo busa bwa muntu bwatewe no kurya akatagabuwe, no kurya akabujijwe, ati :”Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho? Aho yakwemeye icyaha, ashatse kwigira umwere, atunga agatoki abandi, ikosa arihirikira ku mugore, ndetse no ku Mana, ati:”Umugore Wanshyize iruhande, ni We wampaye kuri cya giti ndarya”. Surwumwe ni umwana w’umunyarwanda, natwe niko tumera, buri gihe ikosa ni irya kanaka na nyirakanaka, ndetse ni n’iry’Imana itarabihagaritse kandi ishobora byose. Twebwe burigihe duhora turi ba Nyakugorwa, duhora turi ba Miseke igoroye, duhora turi ba Magorwa. Ubundi ibisinde tukabirima tukabikorera abandi. Buri wese yagiye ahirikira undi ikosa, muntu ati:”ni umugore wanshyize iruhande wampaye ndarya, umugore ati:”ni inzoka yampenze ubwenge ndarya”. Inzoka yo kagorwa yabuze uwo ihirikira. Ariko Imana itareba isura, buri wese yamuhaye igihano gikwiranye n’uburemere bw’ibyo yakoze. Icyaha ni kibi, Imana ibahishuriye ikibi bakoze, ubumwe bwabo bwabyaye amahari, bagize isoni batangira kwitana bamwana, umwe asiga undi icyaha, umwe yihisha undi, yihisha n’Imana. Ubumwe rero bwahuzaga umugabo n’umugore kimwe n’ubwahuzaga umuntu n’Imana, bwahise buhungabana. Kuva aho umuntu akoreye icyaha, ikibi kirwana n’icyiza, ari mu isi, ari no mu mutima wa buri muntu.

Wowe se ikosa urishyira kuri nde? Ku mugore wawe? Ku mugabo wawe? Kuri Mukeba wawe? Kuri Nyokobokwe? Ni kenshi natwe twiyambika ubusa maze natwe tukihisha Imana, ni kenshi turya ibyabujijwe maze tukihisha mu biti, Imana ntitwemerera, ihora idushakashaka, kiriya kibazo natwe irakitubaza, iti:”Uri hehe? Nicyo cyazanye Umubyeyi Mariya hano i Kibeho. Twari twambaye ubusa, twarihishe, none yaje kuduhishura, kudukura mu bwihisho, yaje kudusubiza isura y’Imana twari twariyambuye. Isomo ryarangiye Imana itwereka inzigo ishyize hagati y’inzoka n’umugore, hagati y’urubyaro rwayo n’urubyaro rwe, ko ruzajanjagura umutwe w’inzoka n’inzoka ikazarukomeretsa ku gatsinsino. Iki kigereranyo cyose kiraha umwanya mwiza muntu n’urubyaro rwe kuko igikomere cyo ku gatsinsino ntikica,  ariko iyo inzoka uyijanjaguye umutwe, isigara yirwanaho inaga umurizo, ndetse rimwe na rimwe ishobora kukurya ikoresheje umurizo, ariko iyo wayijanjaguye umutwe isigara isambagurika by’akanya gato. Ntakunywana rero na Sekibi, ntakugirana ubucuti nayo, ahubwo dufitanye inzigo, intambara itazarangirira hano ku isi yaratangajwe kuva mu ntangiriro y’isi, tuyirwane kandi duharanire kuyitsinda, kandi icyiza kizatsinda tugaragaze koko ko turi urubyaro rw’umugore, abana ba Mariya. 

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ryatwigishije ku kamaro keza k’imibabaro. No mu butumwa bwa Kibeho, dusangamo inyigisho zijyana n’imibabaro. Imibabaro yacu tugomba kuyihuza n’imibabaro ya Yezu Kristu kugira ngo tuyibyaze umusaruro mwiza. Ariko Iyi si yacu siko ibyumva, ahubwo yo ishaka gukuraho imibabaro ndetse ntibashaka no kumva bayivuga. Twuvise ukuntu Yezu yitwaye mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ngo niwe wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu maze arumvira kuko yagororokeye Imana. Yezu kuko yari Imana rwose n’umuntu rwose, yatakambiye Se ngo amukize urupfu, igihe yagira ati:”Data, niba bishoboka, iyi nkongoro ice kure yanjye! Nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka”. Na none yungamo ati:” Data, niba iyi nkongoro idashobora guhita ntayinyoyeho, icyo ushaka nigikorwe”. Nyamara n’ubwo Yezu yapfuye, isengesho rye ryarakiriwe, kuko ukumvira kwe kwatumye Imana imuzura mu bapfuye, ahabwa ikuzo na Se, aba intagereranywa, ndetse n’abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka, kandi ibi yabifatanyije n’umubyeyi Mariya, nawe anyuze mu mibabaro ye. Nguko uko natwe tugomba kwakira imibabaro cyangwa imisaraba yacu, ntitubere imizigo ahubwo igikoresho cy’urukundo, imisaraba yacu nk’uko twabyigishijwe ejo, ikaba ububasha n’ubuhanga bw’Imana, mu gihe ibera abatazi Imana ibisazi.

Umusaraba ni indunduro y’ububabare bwa Yezu, ububabare bwa mbere bwose bwahanuraga, bwaciraga amarenga  cyangwa se bwategurizaga ubwo ku musaraba. Bikira Mariya aherekeza Yezu mu nzira yose y’umusaraba kugeza mu nsi y’umusaraba.  Ivanjiri y’uyu munsi yatubwiye umwanya Bikira Mariya yafashe, iruhande rw’umusaraba, ntiyawugiye kure, ntiyawuhunze, ntiyawitaje. Natwe rero ntitugomba kuwuhunga, ntitugomba kugendera Yezu kure nk’uko abigishwa be bamwe babigenje, nibyo bita kutiteranya, cyangwa kuba ba Ntibindeba, cyangwa indorerezi  cyangwa abakazuyazi.  Yezu rero n’ubwo yari mu mibabaro myinshi, yararebaga, ububabare bwe ntibwamugize impumyi, cyangwa ngo yirebe ubwe, ahubwo yabonye Nyina ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, ahita abwira Nyina ati:”Mubyeyi, dore umwana wawe”. Dushime Yezu, ukuntu yariho asamba, ntiyihugireho, ahubwo yereka Nyina urukundo amufitiye, ntashatse kumusiga ari incike, amuhaye inguranwa ye, ntamuhaye uwo abonye wese, amuhaye umwigishwa we yakundaga cyane, kuko ntawutera ibuye aho yajishe igisabo. Yohani  agiye mu kimbo cya Yezu, agiye mu kigwi cye, mu mwanya we”. Muri iri jambo rya Yezu, tugomba kuribonamo itangazo ry’ububyeyi bwa Mariya wabaye Eva mushya, akaba umubyeyi w’abemera bose, umubyeyi w’abakristu, ari nabo Yohani yarahagarariye. Tumubere abana beza, burya na Mayibobo ni umwana ariko nta Mubyeyi wifuza kugira Mayibobo, burya na Bajeyi ni umwana, ariko nta mubyeyi wifuza bajeyi, Tumubere rero abana beza, bitonda kandi badakubagana, ababna bibwiriza, cyangwa se babwirwa bakumva twirinda kumubera ba Tereriyo na ba Joriji Baneti. Yezu yunzemo ati:”Dore Nyoko”. Yohani yabikesheje ko yari umwigishwa Yezu yakundaga, natwe tube umwigishwa Yezu akunda, natwe tumukunde. Kwitwa Mama, kwitwa umwana ntibihagije, bijyana n’ubutumwa, bijyana n’inshingano. Ivanjiri yabivuze iti: “Guhera icyo gihe, uwo mwigisha amujyana iwe”. Bavandimwe, ibyabwiwe Yohani, nitwe bibwirwa, twahawe Mariya ngo atubyare, twe kunangira umutima, urugero rwa Yohani turugire urwacu, guhera ubu, tujyane Bikira Mariya iwacu, mu bacu no mu byacu, tumwibagize imibabaro yagize mu buzima bwe bwose, tube abahoza ba Mariya, umukorere nk’ibyo bakorera umubyeyi, ntituzamubere ikirumbo, ntituzatume yiheba cyangwa ngo yigunge. Kuvuga no kuzirikana ishapure y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya bizabidufashamo.

Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro