INYIGISHO YO KU MUGOROBA UBANZIRIZA UMUNSI MUKURU WA ASOMPUSIYO 2021

Muri iyi Misa ibanziriza Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru, igitabo cya mbere cy’Amateka cyatubwiye ukuntu Dawudi amaze kwimikwa, yakoranyirije Abayisraheli  mu murwa mutagatifu, Yeruzalemu, kugira ngo bazamure, kugira ngo bimurire, ubushyinguro bw’isezerano rya kera,  aho Dawudi yari yabuteganyirije, mu ihema yari yarabwubakiye. Ikoraniro ni Kiriziya, ni umuryango w’abemera. Buri muntu yashyizwe mu mwanya we akagira n’umurimo we. Abalevi bahetse ubushyinguro bw’Imana nk’uko Musa yabitegetse bashyize imijishi yabwo ku ntugu zabo, abariririmbyi nabo bajya mu mwanya wabo bavuza n’ibikoresho byabo maze amajwi yabyo arangurura yuzuye ibyishimo. Ubushyinguro babugejejemo, batura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, maze Dawudi aha umugisha rubanda mu izina ry’Uhoraho. Iri somo riradutegurira kwakira inyigisho zo mu isezerano rishya, cyane cyane ha handi tubwirwa ko Jambo yigize umuntu agashinga ihema rye hagati yacu, cyangwa se ha handi batubwira ukuntu Yezu yihinduye ukundi, ari kumwe na Musa na Eliya, maze Petero akabwira Yezu, ati: ”Mwigisha, kwebera hano ntako bisa, reka tuhace ibiraro bitatu cyangwa tuhashinge amahema atatu, rimwe ryawe, irindi rya Musa n’irindi rya Eliya. Mu bisingizo bya Bikira Mariya, dusangamo ko ari “Ubushyinguro bw’Imana”, ni taberenakolo nzima y’Imana, ni ingoro ya Roho Mutagatifu. Natwe rero tube ubushyinguro bw’Imana, Imana ibe muri twe, isingirizwe muri twe, maze tuyiririmbire dukoresheje ibikoresho byose, tumuture ibitambo byose bishimisha Imana, cyane cyane tumwiture tumuture n’ibyacu byose, maze duhabwe umugisha mu izina ry’Uhoraho. Kwimurira ubushyinguro bw’isezerano rya kera mu murwa w’Imana bicira amarenga Ijyanwa mu ijuru rya Mariya, Ubushyinguro bw’Isezerano Rishya, mu ikuzo ry’Imana. Natwe twakoraniye muri Yeruzalemu nshya kugira ngo duhe icyubahiro gikwiye Yezu na Nyina, kugira ngo tumujyane aho yateguriwe heza, tukabikora mu ndirimbo no mu byishimo. Mu kanya turatambagiza ishusho ya Mariya, ubushyinguro bw’isezerano rishya, turabikora dusenga, tubyina kandi ducuranga, turabikora dutura Imana ibitambo, Atari bya bindi bitwikwa cyangwa by’ubuhoro, ahubwo turangwe n’impuhwe, dukore ugushaka kw’Imana, twigira kuri Mariya imigenzo myiza ye yose yamuranze, dutega amatwi inama atugira zose zo gukora ibyo Yezu adutegeka. Natwe rero tube ubushyinguro bw’Imana, Imana ibe muri twe, isingirizwe muri twe, maze tuyiririmbire dukoresheje ibikoresho byose, tumuture ibitambo byose bishimisha Imana, cyane cyane tumwiture tumuture n’ibyacu byose. Nk’uko Dawudi yarangije aha umugisha rubanda mu izina ry’Imana, natwe turahabwa umugisha mu izina ry’Imana, kugira ngo dutunganire Imana, kugira ngo dutungane, kugira ngo ibintu tubamo biduhire, bitunyure kandi biheshe Imana ikuzo n’icyubahiro.

Umunsi wa Asompusiyo utwibutsa Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru. Inyigisho za Kiliziya zitubwira ko umubiri we utigeze ushanguka, umubiri wari ugenewe gupfa wagabijwe ukutazapfa, ibyo byashobotse kubera umutsindo wa Yezu, uwa mbere rero wafunguye ku mbuto z’uwo mutsindo wa Yezu ni Mariya. Ni byo Isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti ryatubwiye, ko ku munsi w’imperuka, umubiri wagenewe kubora uzagezwa ku budashanguka, uyu mubiri ugenewe gupfa ukazagabirwa ukutazapfa. Pawulo yatubwiye uko ibyanditswe bizuzuzwa, urupfu rwaburijwemo n’umutsindo, Kristu ni we wadutsindiye urupfu, yarumennye umutwe, ariko ntirurahwana kubera ba Nyirarupfu bakomeza kurumira, barutiza umurindi, ruracyazunguza akarizo rero rusambagurika, ubutumwa bwacu ni ukuruhuhura. Umunsi wa Asompusiyo ni umunsi wo kwishongora ku rupfu turubwira tuti: ”Rupfu we! Ugutsinda kwawe kuri he?Urubori rwawe ruri hehe wa rupfu we? Iyo uruyuki rukuriye, rukagusigamo urubori, ukomeza kuribwa ndetse ugakomeza gutumbagana, wikiza rero wikuramo urubori, n’ubwo bavuga ko “uwariwe n’inzuki aba yomowe rubagimpande”, k’urubori rw’urupfu si ko bimeze, twirinde icyaha kuko nta cyiza cyava ku cyaha. Urubori rw’urupfu ni icyaha, Urubori rero ruraryana, igihe cyose batararugukuramo ukomeza kubabara, Uruyuki rudafite urubori ngo ni umuyugira n’urupfu rudafite icyaha ni balinga. Ububasha bw’icyaha buturuka ku mategeko akurikijwe buhumyi, atarangwamo urukundo n’ubushishozi. Umunsi wa Asompusiyo ni umunsi wo kwibuka uwo mutsindo twasezeranyijwe, natwe uyu mubiri wacu wagenewe kubora uzagezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri ugenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa. Ngubwo ubuzima bushya twazaniwe na Kristu watsinze urupfu aritwe agirira, ngayo amizero yacu tugomba gushimira Imana yo yaduhaye gutsinda ku bwa Kristu. Urupfu ruragapfa ubuziraherezo.

Ivanjili yo kuri uyu mugoroba yatweretse ko kumva no gukurikiza Ijambo ry’Imana kuri twebwe no kuri Mariya biduha ihirwe ry’ijuru. Ivanjiri yatangiye igira iti: ”Igihe Yezu yavugaga… ,umugore arangurura ijwi rwagati mu mbaga! Umugore yamuvugiyemo, umuntu yavuga ko yamurogoye kuko uwo mugore yavuze cyane kugira ngo yumvikanishe igitekerezo cye. Ese Yezu yarimo kuvuga ibiki? Yezu yaramaze gutoza abigishwa be gusenga, abacira umugani w’incuti itazira igihe, afatira aho ngaho ababwira ko usaba wese ahabwa, Yezu yigisha agira ati: ”Roho ntigenda ngo ihere”, umugore anyuzwe rero n’ibyo Yezu yigishaga, aho gutangarira Nyir’ubwite, aho kubaha Nyir’amagambo, ahitamo guha icyubahiro inkomoko ye, inda yamutwaye n’amabere yamwonkeje, agira ati: ”Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje”. Kuri Yezu ntushobora kumuvugiraho wa mugani wa Kinyarwanda ugira uti: ”Na Nyina w’undi abyara umuhungu”, ushaka kumwumvisha ko ba Mariya ari benshi. Uwo mugore yanyuzwe n’ibyo Yezu yavugaga, yanyuzwe n’ibyo Yezu yigishaga, asanga icyubahiro n’ubuhanga bye bifite indi nkomoko, asanga icyubahiro n’ubuhanga bye abikomora kure, abikomora kuri Nyina wamutwaye mu nda ye akanamwonkesha amabere ye, maze ahita yiyamira ati: ”Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje”, mu yandi magambo ati: “Hahirwa umubyeyi wawe wakubyaye akanakurera”, ariko yirengagije ko nawe yabanje kubwirwa ko ntakinanira Imana, maze akagira ati: ”Dore ndi umuja wa Nyagasani, ibyo uvuze bingirirweho”, yirengagije ko na Nyina Mariya iyo ngabire yayikomoye ahandi, kuri Roho Mutagatifu. Ni yo mpamvu Yezu yagize ati: ”Ahubwo hahirwa abumva Ijambo ry’Imana, bakarikurikiza”. Yezu ntiyavuze aya magambo agira ngo asebye cyangwa ahinyure Nyina, ntiyashakaga kumureshyeshya n’abandi babyeyi kuko Bikira Mariya ni we wemeye wa mbere wumvise Ijambo ry’Imana, maze iryo jambo ararikurikiza, arishyira mu buzima bwe, araryumvira, igihe yavugaga ati ”Dore ndi umuja wa Nyagasani, ibyo uvuze bingirirweho”, iryo jambo ryigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya, Bikira Mariya yaremeye rwose, akomeza no kuzirikana mu mutima we ibya Yezu. Ariya magambo ya Yezu, aratwumvisha icyahesheje Bikira Mariya icyubahiro n’ihirwe kandi yayavugiye kugira ngo tujye dukurikiza ukwemera kwa Bikira Mariya. Ese twebwe iyo tuvuze abatwumva batangarira amagambo yacu? Bavuga ko “Ibikorwa bivuga kurusha amagambo”, ese ababonye uko tubaho, batangarira ubuzima bwacu, bagatangarira ibikorwa byacu? Ese iyo abantu batwumva, ese iyo abantu babona uko twitwara, iyo babonye uko tubaho, uko twambaye, uko tugenda, bashima basingiza inda yadutwaye n’amabere yatwonkeje cyangwa tuvumisha inda yadutwaye n’amabere yatwonkeje? Ese iyo batwumvise cyangwa bakatubona, aho ntibavuga bati: ”iyo iriya nda yamubyaye ivamo! Cyangwa bati:”ariya mabere yaruhiye ubusa? cyangwa bati: ” Nyoko ntazaseke Mama”! Twebwe abakristu, ibyo tuvuze n’ibyo dukoze, bigomba guhesha Imana ikuzo n’icyubahiro, ibikorwa byacu n’amagambo yacu bigomba guturuka kuri Roho Mutagatifu, ese birayubahisha, cyangwa birayitukisha bikayihinyuza? Kuri uyu mugoroba ubanziriza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, ari na ryo rizaba iryacu, dusabe kuyoborwa na Roho w’Imana n’Ijambo ryayo, tube ubushyinguro bw’ibyiza byinshi, tube ubushyinguro bw’Imana, Mariya atubere inyenyeri ituyobora.

Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro