INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 26 GISANZWE (B)

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 26 GISANZWE. (B).

Amasomo yo kuri iki cyumweru arashaka gufasha Imana kutuyobora mu nzira y’ubuzima. Yaje kutubohora itubuza inzira ijyanayo. Musa yarafite ubutumwa bwo kubageza mu gihugu cy’isezerano, nyuma akazi kamubana kenshi, agasaranganya n’abandi. Imana imwemerera ko izabaha umwuka wayo. Uhoraho yabagabanyijeho muke ku mwuka wari muri Musa kugira ngo awuhe ba bakuru mirongo irindwi b’imiryango.
Imana niyo yahaye ku mwuka wayo abo batware, kuko si umwuka wa Musa bahawe. Musa ntacyo yatakaje, ntacyo yatubyeho, ntacyo yagabanyutseho, ntacyo yahombyeho kuko ngo inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro, icyangombwa si ubwinshi ahubwo ni ubwiza, kuko tuzi ko uburo bwinshi butagira umusururu. Musa yarahanuraga, avuga mu izina ry’Imana, nabo babihawe by’igihe gito kuko batakomeje kuba abahanuzi. Abagabo babiri rero batari baje mu ihema ry’ibonaniro, basigaye mu ngando, bari mu mubare w’abagombaga guhabwa umwuka, nabo wabagezeho, bahanurira mu ngando, kuko umwuka ntawawutangira, umwuka ntugira imipaka, cyangwa ngube wawutera inkingi.
Umwana w’umuhungu aza kumenyesha Musa iyo Nkuru ko Elidadi na Medadi, nubwo bataje mu ihema ry’ibonaniro, barimo guhanurira mu ngando. Yozuwe nawe ati:” Sobuja babuze”. Musa amusubiza ko niba ari ugushaka kw’Imana, ntawe ugomba kubabangamira, ahubwo na Musa yifuza ko umuryango wose w’Imana wahanura. Ati:” ubonye Uhoraho yasakaje umwuka we ku muryango wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!” Ntawabuza Roho w’Imana guhuha aho ishaka, ntabwo ari umwihariko w’umuntu, si ubukonde bwa kanaka na kanaka. No hanze y’inzego za Kiriziya igaragara, umwuka urahari nk’uko bavuga ko na Nyina wundi abyara umuhungu.
Nibyo byabaye no mu Ivanjiri, aho Yohani yabwiye Yezu ati:”Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira, turabimubuza kuko atadukurikira”. Yohani yabumbiye muri we Yozuwe, wasabye Musa kubuza Elidadi na Medadi guhanura, na wa Mwana w’umuhungu waje kuregera Musa ubwo buhanuzi bwa Elidadi na Medadi. Yibwiraga ko kwirukana roho mbi ari umwihariko w’abagendana na Yezu, yibagirwa ko roho idafungwa, ko utayishyira mu buroko, ntawashobora gutangira umuyaga. Nubwo bavugaga ko hari uwiteye mu mata nk’isazi akirukana roho mbi kandi atari mu itsinda ryabo, Yezu nawe yashubije, ati: “Ntawushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye maze ngo ahindukire amvuge nabi, utaturwanya wese ari kumwe natwe. Yezu rero aradusaba kuba abo mu itsinda rye kugira ngo twirinde kumurwanya, aradusaba kumubogamiraho aho twaba turi hose, tukirinda kubangamira Yezu n’imigambi ye. Yezu ntiyoroshya ibintu gusa ariko iyo bibaye ngombwa akaza inyigisho ze akazihanika. Yezu yatubwiye ibintu bitatu byadufasha kwirinda kugwa no kugusha abatoya: Ikiganza kigenewe kwakira ingabire z’Imana no kuzisangiza abandi, ikiganza kigusha mu cyaha ni cya kindi kirundaho ubukungu gikandagira umukene, icyo kiganza kirirwa kirwana gishaka kugira ibintu byinshi kurushaho. Ikirenge kigaragaza ubwigenge no kwibohoza, ibirenge bituma ugenda ugaruka. Yezu araduhamagarira twese kumukurikira kuko ariwe Inzira, Ukuri n’Ubugingo.
Niwe tunyuraho tujya kwa Data. Ikirenge gikosa iyo tuvuga ikibi tukakiganishayo n’abandi. Ikirenge kidufasha gucumura iyo duteye umugongo Imana, iyo tugana mu nzira z’ubuyobe. Ijisho rikugusha iyo ubona ibyiza ukabyita ibibi. Amaso aratubeshya tugatera Imana n’abandi umugongo. Yezu aradusaba guca no gutema, si ukwitema ingingo z’umubiri wacu, si ukwimugaza, ngo tube ba kajisho cyangwa ba jisho moya, si ukugirango tube ba sekuboko cyangwa ngo dusigarane akanimfu, ari ibyo tuba twarimazeho ntacyo dusigaranye cyo guca no gutema, Yezu aradusaba gutandukana burundu n’ingeso mbi zitujyana mu cyaha. Arashaka ko duhinduka, ikiganza cyacu tukagitegera Imana n’abavandimwe, ibirenge byacu bikagenda dukurikiye Yezu, amaso yacu akabona abandi nk’uko Imana ibabona, tubagirira indoro isa n’iyi’Imana, yuje urukundo n’impuhwe. Amaso aratubeshya tukamera nka wa mukire utarabonye Lazaro ku muryango we, yararebaga akibona akabona n’inyungu ze gusa. Nibyo Yakobo yamaganye.
Mwebwe bakungu nimurire, muboroge kubera impamvu eshatu: ko umushahara w’abakozi mwarawubahuguje none induru n’imiborogo byabo byangezeho; ko mwaguye ivutu, mwibereyeho mu murengwe no mu byishimo , intungane zitotezwa ; ko mwaciriye urubanza rubi intungane murayica yo itabarwanya. Ubukungu nkubwo buba bwaraboze, imyambaro yabo yaramunzwe, ndetse zahabu na feza byabo byaraguye ingese. Ngiyo impamvu y’amarira n’imiborogo byabo.
Ubu bukungu bumeze gutyo nibwo Visenti wa Paulo yifuzaga, ngo nta kindi yifuzaga atari ukubona umwanya w’icyubahiro mu mirimo ya Kiliziya, bityo akaboneraho gushaka amafaranga yo gufasha ababyeyi be. Yaje gukora icyo yise “ukwivugurura muri we”, kuva ubwo yaretse ibitekerezo byose yari afite byo kwiruka inyuma y’ubukire, yiyegurira gusa ibyo gukorera Imana yitangira indushyi n’abakene, abaha ikirahure cy’amazi afutse kubera izina rya Yezu.

Mgr Celestin HAKIZIMANA
Umwepiskopi wa Diyosezi GIKONGORO