INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 24 (B).
Umuhanuzi Izayi yatugejejeho icyo bita indilimbo ya gatatu y’umugaragu w’uhoraho, dusanga mu mutwe wa mirongo itanu. Uwo mugaragu yiyerekanye nk’umwigishwa witonda w’Imana, wujuje ibyangombwa byose bisabwa umwigishwa mwiza, Nyagasani yramusize nawe arinogereza. Nyagasani namuzibuye amatwi, we ntiyabyangira ndetse ntiyatezuka, yategeye umugongo abamukubitaga, abamutukaga banamucira mu maso ntiyabahishe uruhanga rwe, abamupfuraga ubwanwa yabategeje imisaya ye.
Abo ngabo bamukoreraga ibyo bavomeye mu kiva, kuko Uhoraho yatabaye umugaragu we, agatuma ibitutsi bitamuca intege. Nkuko mu Kinyarwanda babivuga, ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma, nauwo mugaragu w’Uhoraho ntawamuburanya kuko umurenganura ari hafi ye ntari kure, ntwamushinja mu rubanza kuko Nyagasani amutabara. Bavandimwe nguko uko bigendekera abagaragu b’Uhoraho bose, niko bigendekera abaja b’Uhoraho bose, ntacyo tuburana Nyagasani, icyo adusaba gusa ni ukumworohera, ni ukumubera igikoresho, ibindi azabyikorera, ntituzakorwa n’ikimwaro. Na Pawulo Mutagatifu yarabitubwiye ati:”Baraduhutaza hirya no hino, ariko ntidutembagara; turagirijwe, ariko tugatambuka; turaburagizwa, ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi, ariko ntiduheranwa. Tubeho neza, twitware neza nk’abigishwa beza bafite umwigisha Mwiza, uhuza imvugo n’ingiro, amatwi yacu ye kuba umurimbo, kuko iyi si yacu Atari paradizo, nihagira n’ikitugwirira, dufite umuvugizi, dufite umwavoka, azatuburanira dutsinde, cyangwa azatduha icyo tugomba kuvuga no gukora, kizahesha ikuzo Izina rye, kikogeza hose ingoma ye y’amahoro, urukundo n’ubutungane.
Yakobo Mutagatifu nibyo nawe yavuze mu yandi magambo. Ati:”Ukwemera kudafite ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako”.Yakobo aradusaba kujyanisha ukwemera n’ibikorwa, birajyana, ntibisigana kandi ntibisigana. Ntacyo byunguye, nta n’uwo byungura kuvuga ngo ufite
ukwemera kandi udafite ibikorwa. Ni nko korora za nka n’amahembe, zirisha kubi ariko umukamo ukaba muke, ni nko guhinga ntiweze, ni nk’umunyeshuri wiga agatsindwa cyangwa se wa mukinnyi w’umupira wiruka ikibuga cyose iminota mirongo icyenda ikarangira adakojejeikirenge ku mupira. Yakobo yatanze ingero ebyiri zifatika: umuvandimwe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa wawe, ufite ukwemera ntiwababwira ngo “nimugende amahoro”! None se bagende bambaye ubusa, berekana ubusa n’ubwambure bwabo, bagende batuma abagifite umuco bipfuka mu maso?Naho abariye isoni bitumen bahengereza ubwo busa bwabo? nako iyo costume yabo bavukanye?Inyigisho yakobo ashaka kuduha ni uko ukwemera nyako kugomba kugaragarira mu bikorwa, n’ibikorwa nyabyo bigomba guturuka mu kwemera, bigakorerwa mu kwemera bikatwongerera ukwemera cyangwa bikatuganisha mu kwemera. Ibibi birarutana, n’ubundi ngo ubusabusa buruta ubusa, cyangwa ngo akamuga karuta urujyo, nihagira ukubwira ngo nyereka ukmwemra kwawe kutagira ibikorwa, wowe uzamwreke ibikorwa bigaragaza ukwemera kwawe. Ibikorwa biturutse ku kwemera biri ukubiri, hari ibikorwa by’amasengesho agaragaza ukwemera kwawe, n’ibikorwa by’urukundo nabyo bigaragaza uko kwemera.
Iyo bimwe bibuzemo rero, ukwmera kwacu kuba kurwaye bwaki, kudashyitse, kutatugeza kure. N’abavuga ko batemera baba bibishya kandi bibeshyera, kuko wenda ntaba yemera Imana , ariko aba afite ikindi yemera. Nta gikorwa kidafite aho kibogamiye kibaho cyagwa kidafite kabitera na Nyirabayazana. Twebwe rerotwisabire kuba abakristu bazima, bafite ukwemera kugaragarira mu bikorwa by’isengesho no mu bikorwa by’urukundo.
Ivanjiri y’uyu munsi yatujyanye mu nsinsiro za Kayizariya ya Filipo.Ivanjiri yatwigishije gatigisimu: Yezu Kristu ni nde? Umukristu ni muntu ki? Yezu Kristu ni Umwana w’Imana wigize umuntu, kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Imana Data udukunda twese, kandi ngo nitumara kurangiza umurimo dushinzwe hano ku isi, atugeze mu bugingo bw’iteka. Abakristu ni abemera Yezu Kristu, bagakurikiza inyigisho ze, kandi bakaba baravutse bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, cyangwa bari mu nzira yabyo.
Mgr Celestin HAKIZIMANA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro